Sheebah Karungi yongeye kwerekana ko afite umutima wo gushyigikira bagenzi be

Sheebah Karungi yongeye kwerekana ko afite umutima wo gushyigikira bagenzi be

 Jul 17, 2025 - 20:08

Umuhanzikazi w’icyamamare wo muri Uganda, Sheebah Karungi, yongeye kwerekana umutima wo gufatanya no gushyigikira bagenzi be mu ruganda rwa muzika, nyuma yo gutangaza ko yaguze amatike y’agaciro ka miliyoni imwe y’amashilingi ya Uganda, angana na 401,079.14 Frw, kugira ngo abafana be bazwi nka Sheebaholics bajye kumuhagararira mu gitaramo cy’umuhanzikazi Halima Namakula.

Mu mashusho yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga, Sheebah yavuze ko atazabasha kwitabira icyo gitaramo, ariko ko yifuza ko abafana be bamuhagararira kuri uwo munsi w’icyubahiro.

Yagize ati:“Muraho bakunzi banjye!... Maama Halima azaba ari live yizihiza imyaka 50 mu buhanzi n’ubugeni. Naguze amatike ya miliyoni imwe kugira ngo Sheebaholics bajye kumpagararira kuri uwo munsi udasanzwe. Amahirwe masa Maama.”

Iki gitaramo giteganyijwe kuba ku wa Gatandatu, tariki 26 Nyakanga, muri Kampala Serena Hotel, kizaba ari umuhango wo kwizihiza imyaka 50 Halima Namakula amaze mu buhanzi n’imyidagaduro, akaba ari umwe mu bagize uruhare rukomeye mu guteza imbere umuziki wa Uganda no kuzamura abahanzi b’abagore, barimo na Sheebah ubwe.

Abakurikiranira hafi iby’umuziki bashimye igikorwa cya Sheebah, bavuga ko ari ikimenyetso cy’ubufatanye, icyubahiro no kwitangira abandi mu ruganda rw’imyidagaduro.

Iki gitaramo kiritezweho kuba igitaramo cy’amateka, gishimangira umurage wa Halima Namakula n’uruhare yagize mu guteza imbere ibihangano by’abagore mu karere.

Sheebah yaguriye abakunzi be amatike go bazitabire igitaramo cya Halima Nakamula 

Halima Nakamula afite igitaramo mu minsi iri imbere