Sheebah Karungi yavuze ku by'umubano wihariye wavugwaga hagati ye n'uwahoze ari umujyanama we

Sheebah Karungi yavuze ku by'umubano wihariye wavugwaga hagati ye n'uwahoze ari umujyanama we

 Sep 23, 2024 - 11:48

Umuhanzikazi Sheebah Karungi yongeye kuzura akaboze avuga ku makuru yavugwaga ko yari afitanye umubano wihariye n'uwahoze ari umujyanama we, Jeff Kiwa, agenera n'ubutumwa Abagande.

Ubwo yari mu kiganiro kuri Galaxy FM, Sheebah Karungi yateye utwatsi abahoze bavuga ko yakundanaga n'uwahoze ari umujyanama we, Jeff Kiwa, ubwo yari akibarizwa muri label yitwa 'Team No Sleep'.

Sheebah yashimangiye ko nta kindi kintu kihariye cyamuhuzaga na Jeff uretse akazi n'umuziki gusa, ibindi byavugwaga byose byari ibihuha.

Ati "Twari dufitanye umubano ushingiye ku kazi. Icyo ni cyo cyari kigambiriwe kandi ni nabyo abantu bakwiye kumenya kuko ndatekereza nta n'umwe muri twe wigeze aza ngo abivuge ukundi."

Sheebah kandi yaboneyeho no guha gasopo Abagande bagaba ibitero ku muntu, abasaba ko bajya bamenya kubaha umuntu no kumenya imbibi batagomba kurenga.

Sheebah na Jeff byatangiye kuvugwa ko bakundana nyuma y'uko Sheebah avuye muri iyi label mu mwaka wa 2021, ku mpamvu zabo bwite batigeze bifuza gutangariza abantu.

Ubwo bamaraga gutandukana, Sheebah yahise ashinga 'label' ye yitwa 'Karma Music' yamaze gusinyisha abahanzi babiri ireberera.