Mu kiganiro Sheebah yagiranye na Zubenda Byantalo, yavuze ko adakozwa igitekerezo aho umukobwa asanga umusore mu nzu ye, akavuga ko we umubano yemera ari igihe umugabo afite inzu ye, nawe afite iye, bagasurana gake gashoboka kandi ntibabane ubuziraherezo.
Kuri Sheebah, asobanura ko adashobora kuva mu nzu ye yaguze asaga miliyoni 800 z'amashiringi ya Uganda ngo abe yasanga umugabo mu nzu ye.
Avuga ko adashobora no kwemerera umugabo ngo aze babane muri iyo ye, kuko ngo n'ubundi byaba ari ukubana n'umugabo, kandi ngo ntashaka kubana n'umugabo bahorana.
Mu magambo ye ati "Ntabwo nshobora kuva mu nzu yanjye, kandi ntabwo natuma umugabo ayizamo ngo ahabe kubera ko byaba ari ugushyingiranwa kubi. Ntabwo mbikunda.
"Nshaka umugabo ufite iwe, nanjye nkaba mfite iwanjye tugahura rimwe na rimwe. Uyu niwo mubano nshaka kubera ko ntabwo nifuza kujya mu nzu y'umugabo."
Ntabwo ari ubwa mbere Sheebah agaragaje ko adashaka kuba yabana n'umugabo, dore ko guhera mu mwaka washize yakomeje kubitangaza ndetse rimwe na rimwe akavuga ibintu byatuma akunda umugabo birimo nk'indege bwite, ariko noneho nyuma yaje no kwemeza ko atazashaka.
Sheebah ari gutangaza aya magambo, mu gihe ibihuha bikomeje kuba byinshi byemeza ko atwite, ariko kandi akabihakana avuga ko ari amagambo gusa. Icyakora, ubwo aheruka mu Rwanda, yavuze ko Imana nibishaka azabyara igihe cyageze, gusa avuga ko adatwite.
Sheebah Karungi aremeza ko umubano aba ashaka ari igihe umugabo afite inzu nawe afite iye bakajya basurana
