Shakira yavuze intwaro yamugejeje ku bwamamare afite

Shakira yavuze intwaro yamugejeje ku bwamamare afite

 Apr 5, 2024 - 17:52

Umuhanzikazi Shakira yahishuye uburyo yakoresheje ikimero cye nk'intwaro yamugejeje ku bwamamare tumuziho kuri ubu.

Icyamamare mu muziki wa Colombia n'uw'Isi Shakira Isabel Mebarak Ripoll wamenyekanye ku mazina y'ubuhanzi ya Shakira, yahishuye uburyo uburanga bwe bwamusunitse bukamugeza mu bushorishori bwa muzika y'Isi kugeza magingo aya.

Uyu muhanzi mu kiganiro yagiranye n'ikinyamakuru Allure Magazine, yavuze ko mu 1990 ubwo yatangiraga umuziki, abantu batamwitagaho kuko bumva nta mpano ihambaye yari afite, ariko ngo umunsi umwe aza kugirwa inama yo gukoresha uburanga bwe kiugira ngo azagire ubwamamare mu muziki dore ko ngo yari mwiza.

Yasobanuye ko ibyo yabanje kubyanga, ariko abona azaguma hasi, birangira yiyemeje gukurikiza izo nama, kandi ngo byaramuhiriye cyane, dore ko ngo abantu iyo yakoraga amashusho y'indirimbo batitaga ku butumwa bwe, ahubwo bireberaga imiterere ye yakururaga abatari bake.

Shakira w'imyaka 47 ufite abana babiri kuri ubu, yemeza ko iyo adakoresha kwambara utwenda twagaragazaga imiterereye ye, abantu batari kumumenya, ikindi akavuga ko atabyicuza, cyane ko yemeza ko hari abantu bari bafite impano ariko bakanga gukoresha uburanga bwabo bikarangira batamenyekanye.

Shakira aremeza ko uburanga bwe ari bwo bwamugejeje ku busitari afite kuri ubu