Shakira yanditse amateka mashya muri Mexico

Shakira yanditse amateka mashya muri Mexico

 Aug 1, 2025 - 13:24

Umuhanzikazi w’icyamamare ku isi, ukomoka muri Colombia unakunzwe cyane mu njyana ya Pop, Shakira, yakoze amateka akomeye mu gihugu cya Mexico, abikesheje ibitaramo bye bya tour ye yise Las Mujeres Ya No Lloran Tour, yakoreye muri icyo gihugu.

Ibi byatangajwe na sosiyete itegura ibitaramo ya OCESA, nyuma y’uko Shakira asoje ibitaramo 26 mu mijyi itandukanye yo muri Mexico, byose byitabiriwe ku rwego rwo hejuru n’abafana batagira ingano, bose hamwe barenga miliyoni.

Andi mateka ni uko Shakira yabaye umuhanzi wa mbere ushoboye gukora ibitaramo 12 bikurikirana kuri sitade ya Estadio GNP Seguros (yagize izwi nka Foro Sol), byose bikuzura abantu kugeza ku rwego rwo hejuru, ibintu bitigeze bibaho kuri iyo sitade.

Uru rugendo rwamaze kwinjiza amafaranga arenga miliyoni 130 z’amadolari ya Amerika, bikaba byashyize Shakira ku mwanya wa mbere ku rutonde rwa Billboard Boxscore rw’abahanzi binjije menshi kurusha abandi ku isi muri uyu mwaka wa 2025.

Ni intambwe ikomeye kuri uyu muhanzikazi umaze imyaka myinshi atanga umusanzu ukomeye mu muziki mpuzamahanga, ndetse bikomeza kwerekana uburyo impano ye ikomeje gukundwa no kuzirikanwa mu bice bitandukanye by’isi.

Shakira yakoze amateka muri Mexico kubera ibitaramo yakoreyeyo

Ibitaramo bya Shakira muri Mexico byitabiriwe n'uruvunganzoka