S2Kizzy yatagangaje ko afite inyota yo gukorana na Khadija Kopa

S2Kizzy yatagangaje ko afite inyota yo gukorana na Khadija Kopa

 Sep 18, 2024 - 21:03

Umuhanga mu gutunganya umuziki, umunya-Tanzana, S2Kizzy yahishuye ko afite inyota yo gukorana indirimbo n'umuhanzikazi akaba n'umunyabigwi mu muziki wa Tanzania Khadija Kopa.

Umuhanga mu gutunganya umuziki S2Kizzy, uzwi cyane ku izina rya Zombie, yagaragaje ko yifuza cyane gukorana n’uhanzikazi Khadija Kopa.

Abinyujije kuri Instagram ye yanditse ati: “Ndifuza gukorana n’Umwamikazi Khadija Kopa,” aho yanasabye Zuchu, umukobwa wa Khadija Kopa kugira ngo amufashe kubigeraho.

Bidatinze Zuchu, yahise asubiza ubwo butumwa bwe ashyiraho emojis eshatu ziseka ati: “umpaye urubanza rw’uricabana,” bivuze ko yemeye icyifuzo cya S2Kzzy.

Icyakora igisigaye ni ukureba niba Khadija Kopa azemera kujyana muri studio na S2Kizzy.
S2Kizzy azwiho ubihanga budasanzwe muri Bongo Fleva na Amapiano, ariko Khadija Kopa na we azwi nk’umwamikazi w’injyana ya taarabu.

Ni muri urwo rwego, benshi bakomeje kugira amatsiko y’icyava mu bufatanye bwabo nibahuza uburyohe bw’umuziki gakondo ndetse n’ugezweho wa Bongo Fleva cyangwa na Amapiano.