Michael Adebayo Olayinka amazina nyakuri y'umuhanzi muri Nigeria, Ruger, yagiriye inama abagabo yo kudahirahira bongera gutereta abakobwa babafashe babaca inyuma bagahita batandukana.
Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze nka TikTok, Ruger yavuze ko iyo umugabo asubiye gutereta umukobwa wigeze kumufata amuca inyuma, uwo mukobwa aba ashaka kuzakwihimuraho nawe.
Yagize ati "Ntimuzigere musubira gutereta abakobwa babafashe mubaca inyuma. Uwo mukobwa azakwihimuraho, kabone n'ubwo yaba yarakubabariye."
Ruger yagiriye inama abagabo yo kudasubirana n'abakobwa baciye inyuma, mu gihe we akunze gutangaza ko atabasha gukunda umukobwa umwe, ahubwo ko we akunda abakobwa benshi icyarimwe kandi akabibisha.
