Rihanna yateye utwatsi amashusho aherutse gushyira abafana be mu rujijo

Rihanna yateye utwatsi amashusho aherutse gushyira abafana be mu rujijo

 Feb 9, 2025 - 17:32

Umuhanzikazi akaba na rwiyemezamirimo, Rihanna yanze kuryumaho agira icyo avuga atera utwatsi amashusho aherutse kujya hanze ku mbuga nkoranyambaga amugaragza arata ibyo yaguze bihenze.

Ni amashusho yakoreshejwe ubwenge buhangano (AI) yigana ijwi rye, gusa ntabwo byari byamenyekanye neza ko ari ijwi rya AI, bituma abafana benshi bibaza niba ari ukuri.

Rihanna ubwe yagize icyo avuga kuri ayo mashusho, agaragaza ko yatunguwe nyuma yo kwandika ati: "Uyu ni nde uvuga ??!”.

Byongeye kandi, abafana be banagaragaje gushidikanya ku ijwi, bavuga ko Rihanna nyawe adashobora kwiratana ibyo atunze.

Tubibutse ko atari ubwa mbere ijwi ry’umuhanzi rikoreshwa n’ubwenge bihangano bitasabiwe uburenganzira, kuko mu 2023, indirimbo mpimbano ya Rihanna na Bad Bunny yagiye ahagaragara kuri Sound Cloud, tutibagiwe n’indirimbo ya AI ya Drake na The Weeknd.

Icyakora, abafana ba Rihanna bifuza kumwumva mu ijwi rye nyaryo vuba aha bazamwuva muri filime nshya yotwa “Smurfs”, aho azakina nka Smurfette.