Divine Ikubor amazina nyakuri y'umuhanzi ukomoka muri Nigeria, Rema, kuri uyu wa Kane yashyize hanze album yise "HEIS", ariko bituma yikoma abo mu ruganda rw'imyidagaduro mu gihugu cye yemeza ko abenshi muri bo ari abantu ba feke.
Mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu ubwo yari amaze gusogongeza abakunzi be kuri iyi album, yavuze ko imwe mu ndirimbo ziyiriho yise "Now I Know" igitekerezo cya yo cyavuye ku bantu ba feke biganje mu ruganda rw'imyidagaduro.
Yagaragaje ko abo bantu yise aba feke, baza bakubwira ukuntu bagukunda nyamara ngo ntacyo bagufasha, ashimangira ko hari abahoze ari inshuti ariko baje kuba abanzi, ndetse n'abo yizeraga bakaba barabaye abanzi. Icyakora, akagaragaza ko hari n'abandi bantu beza bari mu myidagaduro ya Nigeria.
Album HEIS yashyize hanze, iriho indirimbo 11 harimo izo yafatanyije n'abahanzi barimo Shallipopi na Odumodublvck, ikorerwa muri label ya Mavin Record, ikaba ije ikurikira iya Mbere yasohoye mu 2022 yise Rave & Roses.
