Rema yahishuye ikintu abantu batari bamuziho

Rema yahishuye ikintu abantu batari bamuziho

 Mar 6, 2024 - 09:04

Umuhanzi Rema wo muri Nigeria, yahishuye ko burya akoresha indorerwamo z'amaso 'amarineti' kuko ngo atabasha kureba neza ibintu biri kure ye.

Divine Ikubor amazina nyakuri ya Rema icyamamare mu muziki wa Nigeria mu njyana ya Afrobeats, yatangaje ko burya atareba neza, byumwihariko ibintu biri kure ye, bituma akoresha indorerwamo z'amaso zizwi nk'amarineti.

Mu kiganiro umuririmbyi wa "Calm down" yagiranye n'igitangazamakuru cya Capital Xtra gikorera i London mu Bwami bw'u Bwongereza ubwo yari yitabiriye ibihembo bya Brit Awards, niho yatangarije ko burya abona neza ibintu biri hafi, ariko ibya kure aba atabibona neza.

Rema aravuga ko burya ajya yambara indorerwamo z'amaso kubera ko atareba ibintu biri kure

Ubwo Rema yari ku itapi itukuru aho i London, dore yanaririmbye muri ibyo bihembo, yarabajikwe ati "Tubwire ibanga utigeze ubwira undi muntu uwo ari we wese." Rema yarasubije ati "Nkoresha indorerwamo z'amaso, kuko kureba ibiri kure birangora."

Rema ntabwo ari we muhanzi wo muri Nigeria utangaje ko afite ikibazo cy'amaso, byumwihariko icyo kutabona ibintu biri kure. Mu minsi mike ishize, nibwo Tiwa Savage yatangaje ko abaganga bamutegetse kwambara amarineti kuko nawe ngo atarebaga ibintu biri kure ye.

Tiwa Savage yatangaje ko arwaye amaso, mu gihe mbere ye gato umuhanzikazi Simi nawe yari yavuze ko ubwo yibarukaga imfura ye mu 2019, yahise agira ikibazo cy'amaso, bituma atabasha kubona ibintu biri kure, ndetse ngo bikaba bituma atabasha gukorera uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga.

Rema aravuga ko kureba ibintu biri kure ataba abibona neza