Rayvanny yahishuye ko Mbosso yamusabye inama mbere yo kuva muri Wasafi

Rayvanny yahishuye ko Mbosso yamusabye inama mbere yo kuva muri Wasafi

 Mar 19, 2025 - 19:52

Umuhanzi wo muri Tanzania akaba n'umuyobozi mukuru wa wa labe yitwa Next Level Music, Rayvanny yahishuye ko ubwo Mbosso yateganyaga kuva muri WCB, yamwegereye amusaba inama.

Vanny Boy aganira n’abanyamakuru i Dar es Salaam, uyu munsi ku ya 19 Werurwe 2024, yavuze ko yasabye Mbosso gukomeza agakora ibyo ashaka atagendeye ku magambo y’abantu.

Yagize ati:"Namubwiye ko abakwishimagiza ari bo bazaguhonyora. Iyo utangiye urugendo, bagutera inkunga, wagera ku ntsinzi, inzitizi bikaba ikibazo, bityo rero iyo ubonye ko utukwa cyane, ugomba kumenya ko uri igiti cyera kandi ugomba gushyiramo imbaraga kugirango ukomeze utere imbere.

Vanny Boy yakomeje agira ati: "Nibyo koko yarambajije, twaraganiriye kandi tujya inama, nishimiye ko ubuyobozi bwa WCB bwashoboye kumurekura nta kibazo. Yarekuwe kugira ngo akomeze gukora akazi ke".

Avuga ku cyemezo cya Mbosso cyo kuva muri iyo label, yasobanuye neza ko benshi bagenda kugira ngo bakure kandi bongere ubumenyi bwabo.

Ati:"Niba uvuga kuri Mbosso, ni umuhanzi ukundwa n'abantu benshi, abantu bakunda ubushobozi bwe, umuhanzi wagaragaje ubushobozi bwe kuva kera. Ndavuga umuhanzi wo muri label ushaka ahantu jeza kugira ngo akore ibintu bye yizera ko ari byiza."

Rayvanny yavuze ko Mbosso yamwegereye ubwo yapangaga kuva muri Wasafi 

Ni nyuma yuko mu ntangiriro za Werurwe, Rayvanny yahishuye uburyo yakoresheje ava muri WCB, asobanura ko mbere yo gushaka kuva yo, yahuriye na Wizkid muri Zanzibar aho uwo muhanzi wo muri Nijeriya yamugiriye inama.

Rayvanny yinjiye muri WCB mu 2015, nk'umuhanzi wa kabiri, gusa nyuma y’imyaka itandatu avayo, ahita anafungura label ye bwite, yise 'Next Level Music (NLM)' icunga umuhanzi, Mac Voice.

Kuri ubu, WCB isigaranye abahanzi batatu nyuma yuko Mbosso na we avuyemo, hagasigara Zuchu, Lava Lava na D Voice, n’ubwo hari amakuru ko hagiye kuza abandi bahanzi bashya.