Poshy Queen yumvishe ubusabe bwa Harmonize

Poshy Queen yumvishe ubusabe bwa Harmonize

 Aug 15, 2024 - 17:05

Nyuma y'iminsi Harmonize ashwanye n'umukunzi we Poshy Queen bikageza aho uyu muhanzi yiyemeza kuva ku izima akavuga ko amukumbuye, baciye marenga yo kwiyunga.

Nyuma y'uko umuhanzi Harmonize ashwanye n'umukunzi we Poshy Queen  buri wese agahagarika gukurikira undi kuri Instagram ndetse buri wese agasiba amafoto yose bari kumwe, kuri ubu bongeye kwiyunga.

Kwiyunga kwabo kwatangiye ubwo Rajab Abdul Kahali wamamaye mu muziki wa Tanzania ku izina rya Harmonize, ku nshuro ya mbere yavaga ku izima akavuga ko umutima we urimo urukumbuzi rwinshi ruturutse ku gihe kini gishize atavugana n'umukunzi we Poshy Queen.

Mu butumwa Harmonize yacishije kuri Snapchat, yagaragaje ko arambiwe kubaho yigira nk'udakeneye Posh Queen kandi amukumbuye. Yagize ati:"Ndambiwe kwijijisha. Ndagukumbuye."

Kuri ubu nyuma y'uko Harmonize agaragaje kwicuza no kugira urukumbuzi rwinshi, aba bombi bongeye gukurikirana ku mbuga nkoranyambaga byumwihariko Instagram, ibikomeje gushimisha abakunzi babo.

Harmonize yiyunze n'umukunzi we