Polyvalent yunze mu rya  NPC uherutse gutaka ko gospel nyarwanda ikennye abaraperi

Polyvalent yunze mu rya  NPC uherutse gutaka ko gospel nyarwanda ikennye abaraperi

 Sep 2, 2025 - 19:17

Umwe mu baraperi ukunzwe cyane muri iyi minsi, Polyvalent, yashimangiye ko mu Rwanda hakigaragara icyuho gikomeye mu bahanzi baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mu njyana ya Rap.

Uyu musore uherutse kwamamara cyane kubera indirimbo ye “Amayeri II”, yatangaje ibi nyuma yo gushyira hanze indirimbo nshya yise “Bya Bihe”, indirimbo yo kuramya no guhimbaza Imana mu njyana ya Drill. Si ubwa mbere agaragaje umurongo nk’uyu kuko aherutse no gusubiramo indirimbo “Ku Musaraba” ya Vestine na Dorcas mu buryo bwa Drill.

Mu kiganiro yagiranye na The Choice Live, Polyvalent yavuze ko nubwo asanzwe akora cyane indirimbo za Secular, yiyemeje no kuzajya atanga umusanzu muri Gospel, cyane cyane mu kuririmba mu njyana ya Drill, kugira ngo abafana ba Gospel nabo babone aho baherera muri iyo njyana.

Yagize ti:“Nafashe icyemezo cyo kujya nyuzamo nkarapa indirimbo za Gospel, kugira ngo icyuho cyazo kigabanuke.”

Ibi kandi abihurizaho na NPC, umuraperi usanzwe ukora indirimbo za Gospel, nawe uherutse gutangariza The Choice Live ko mu Rwanda hakiri ikibazo gikomeye cy’abaraperi ba Gospel, kuko abenshi mu babikoraga mbere bamaze kubivamo.

Uyu musaruro mushya wa Polyvalent n’ubutumwa bwe biratanga icyizere cy’uko injyana ya Drill izakomeza gufasha kuziba icyuho cyari kimaze kugaragara muri Gospel, bityo abakunzi bayo bakabona ubutumwa bw’ijambo ry’Imana mu buryo bugezweho.

Polyvalent aremeranya na NPC ku bukene bw'abaraperi muri gospel nyarwanda