Playboi Carti yahishuye ko yabujijwe kwinjira mu birori bya Met Gala

Playboi Carti yahishuye ko yabujijwe kwinjira mu birori bya Met Gala

 May 7, 2025 - 14:05

Benshi hirya no hino ku isi cyane cyane abakunzi ba Playboi Carti abakomeje kwibaza byinshi nyuma y'uko uyu muraperi anyarukiye ku mbuga nkoranyambaga ze agahishura ko yabujiwe kwinjira mu birori bya Met Gala.

Mu gihe umuziki n'imideli ari ibintu bikomeje kuzuzanya kuruta uko byahoze mu myaka yashize, abaraperi ni bamwe mu batagisiba kwakira ubutumire mu birori byo kumurika imideli.

Urugero rworoshye, ni mu birori bya Met Gala biheruka, aho urutonde rw'abatumiwe rwariho abarimo André 3000 Future, Megan Thee Stallion, ASAP Rocky n'abandi.

Icyakora, umuraperi umwe mu batarahagaragaye ndetse usa n'uwababajwe cyane na byo ni Playboi Carti, aho abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yashyize hanze amafoto y'imyambaro yari kujyana muri ibyo birori.

Ni amafoto yaherekeresheje ubutumwa bugira buti:"MET GALA banyagiye ko ninjira, bimeze nk'aho badusohoye, gusa tumeze neza."

Ni amafoto agaragaza Playboi Carti ari kumwe n'uwo bivugwa ko yaba ari umukunzi we, Giovanna Ramos, binongera kuzamura ibihuha by'urukundo hagati yabo.

Icyakora abafana hirya no hino bo bakomeje kwibaza icyaba cyatumye uyu muraperi aterwa utwatsi kandi ari umwe mu bahanzi bazwiho ubushobozi mu bijyanye n'imideli.

Playboi Carti ni uko yari kugaragara muri Met Gala yambaye

Playboi Carti yagaraye ari kumwe n'uwo bivugwa ko yaba ari umukunzi we mushya

Playboi Carti asa n'uwababajwe cyane no kuba ataragaragaye muri Met Gala