Perezida Zelenskyy yemeje gusezererwa kwa Gen. Zaluzhnyi, u Burusiya bushwanyaguza Kyiv

Perezida Zelenskyy yemeje gusezererwa kwa Gen. Zaluzhnyi, u Burusiya bushwanyaguza Kyiv

 Feb 6, 2024 - 09:52

Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yemeje isimbuzwa ry'Umugaba w'Ingabo Gen. Zaluzhnyi, ari nako u Burusiya bwaroshye ibisasu biremereye mu bice binyuranye muri Ukraine.

Intambara y'u Burusiya na Ukraine ishyigikiwe n'u burengerazuba bw'Isi, igeze ku munsi wa 713, aho igisirikare cy'u Burusiya ku munsi w'ejo cyakoze ibitero 78 mu bice bya Ukraine binyuranye birimo n'Umurwa Mukuru Kyiv. 

Muri ibi bitero, 48 byakozwe mu burasirazuba bw'Igihugu, nubwo bitaremezwa umubare w'abo byahitanye. Iki gitero cyije gikurikira icyo Ukraine yakoze mu gace ka Lysychansk kari muri Luhansk, abantu 28 barapfa, nk'uko u Burusiya bubyemeza. 

Perezida Zelenskyy na Gen Valerii Zaluzhnyi bakomeje kurebana ay'ingwe 

Hagati aho, Perezida Zelenskyy yemeje ko hagomba kubaho amavugurura mu nzego zinyuranye zirimo n'igisirikare kugira ngo bagere ku ntsinzi ku mirongo y'urugamba. 

Ibinyamakuru binyuranye bikaba byasamiye hejuru iyi nkuru, bivuga ko kurebana ay'ingwe kwari hagati ye na Gen Valerii Zaluzhnyi Umugaba Mukuru w'Ingabo za Ukraine birangiye amwirengeje.

Icyakora, mu kiganiro Perezida Zelenskyy yagiranye n'ikinyamakuru Rai News cyo mu Butaliyani, yavuze ko impinduka zitareba umuntu umwe ari we Zaluzhnyi, ahubwo ko bireba inzego nyinshi.

Gen Valerii Zaluzhnyi mu nzira zimukura ku Mugaba Mukuru w'Ingabo za Ukraine 

Aba bombi bakaba bararebanye ay'ingwe nyuma yo kunanirwa kuvuga rumwe ku migendekere y'intambara bahanganyemo n'u Burusiya.

Muri Kamena 2023, Ukraine yatangije ibitero karahabutaka bise ibyo kwigaranzura u Burusiya, ariko byageze mu Ukuboza 2023 byararangije gutsindwa.

Ibi byatumye Gen Valerii avuga ko byatewe n'intwaro nkeya ndetse n'abasirikare badahagije, ndetse ko batatsinda u Burusiya. Ibi n'ibintu atumvikanyeho na Perezida Zelenskyy uhamya ko ibyo ari uguca intege abasirikare.