Nyuma y'uko Perezida w'u Burusiya Vladimir Putin komisiyo y'amatora yemeje ko ari we watorewe kuba Umukuru w'Igihugu ku majwi 87.3 % mu matora yabaye ku wa 15-17 Werurwe 2024, yahise avuga ko ntawe uzahangara u Burusiya kandi abagerageza kubushyira hasi bitazakunda.
Perezida Putin akaba ari manda ya Gatanu yatorewe, aho ari kuyobora guhera mu 1999, uretse mu 2008-2012 yari Minisiteri w'Intebe. Manda ya none, ikaba izamara imyaka itandatu, aho yemerewe kongera gutorwa indi nshuro imwe kugera mu 2036. Ku myaka 71 Putin afite kuri ubu, akaba ari umutegetsi ugiye kuyobora igihe kirekire nyuma ya Stalin.
Perezida Vladimir Putin arabyina intsinzi eshatu imbumbe
Ibindi byishimo Vladimir Putin afite, ni uko ingabo ze ku rugamba bahanganyemo na Ukraine zafashe umugi wa Mirnoyne uri mu Ntara ya Zaporozhye iherereye mu Majyepfo ya Ukraine. Minisitiri w'Ingabo mu Burusiya yemeza ko bafashe uwo mugi nyuma yo kuwurasaho ibisasu biremereye abasikare ba Ukraine bagahunga.
Intsinzi ya Gatatu Putin ari kubyina, ni uko Abanya-Ukraine bari mu marira ko nta bisasu birinda ikirere basigaranye, bikaba bivuze ko ibitero u Burusiya bwagaba byarasa ku ntego. Bivugwa ko ubu Ukraine ishobora gukumira igitero kimwe muri bitanu u Burusiya bwakora mu kirere. Ukraine ikaba itakambira Uburengerazuba bw'Isi kuboherereza ubufasha.

Perezida w'u Vladimir Putin yatorewe Manda ya Gatanu izageza mu 2030
