Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi Congo Félex Antoine Tshisekedi Tshilombo yatangarije Radiyo y'Abaransa RFI ndetse na Televiziyo France 24, ko ibyo M23 yakoze mu 2012 igafata umugi wa Goma amezi agera kuri atatu ikahavanwa n'ingabo za SADC, ko ibyo bitazongera gusubira.
Magambo ye ati " Ntabwo bazafata Goma. Tegereza urebe. Ntabwo bazafata Goma kubera ko hazabaho igisubizo cy'uruhande rwacu." Mu gihe Perezida Tshisekedi atangaza ko M23 itazakandagira i Goma, kuri ubu imirwano imeze nabi muri Teritwari za Masisi, Rutshuru na Nyiragongo.

Félex Antoine Tshisekedi aravuga ko M23 itazongera gufata Goma
Tshisekedi kandi, akaba yashimiye abarwanyi bo mu mutwe wa Wazalendo bafatanya n'ingabo z'Igihugu cye mu guhangana na M23, aho avuga ko ari abantu bafashe icyemezo cyo kurinda sosiyete byo gupfa no gukura.
Ku rundi ruhande, ingabo za FARDC zirenga ibihumbi 7000 ku munsi w'ejo zasoje imyoto muri Haut-Katanga aho biteguye kwambarira urugamba ngo barinde Igihugu imitwe irimo M23 ibagese habi.

Umugaba Mukuru w'Ingabo za FARDC Gen. Tshiwese yasabye abasirikare bashya kuzarinda Igihugu
Ubwo aba basirikare basozaga amasomo yabo, akaba ari umuhango witabiriwe n'Umugaba Mukuru w'Ingabo za DR-Congo Gen. Tshiwese Songesa Christian, aho mu ijambo rye yasabye aba basirikare gukunda Igihugu ndetse no kukirwanira ku kiguzi cyose byasaba ndetse harimo no kukimenera amaraso.
