Perezida Macron ashaka guha isomo rya gisirikare Vladimir Putin

Perezida Macron ashaka guha isomo rya gisirikare Vladimir Putin

 Jun 7, 2024 - 10:54

Perezida w'u Bufaransa Emmanuel Macron yatangaje ko agiye kohereza indege karahabutaka muri Ukraine no gutoza ingabo zabo kugira ngo bihanize u Burusiya mu ntambara| Perezida Putin ashaka kugarura igikorwa cyiswe "Cuban missile crisis".

Perezida w'u Bufaransa Emmanuel Macron ukomeje ihangana n'u Burusiya bwa Perezida Vladimir Putin, aratangaza ko ubu agiye kohereza muri Ukraine indege z'indwanyi karundura za Mirage 2000, kugira ngo zitsinde u Burusiya mu ntambara bamaze imyaka irenga ibiri.

Macron yatangaje ko uretse izo ndege, bashaka no gutanga imyitozo ikarishye ku ngabo za Ukraine zigera 4,500. Icyakora akaba atavuze igihe bazoherereza izo ndege Ukraine ndetse n'umubare wazo, ndetse ntiyavuze aho iyo myitozo yo gutoza ingabo za Ukraine izabera.

Perezida Macron akaba arambye mu ihangana n'Abarusiya, dore ko akunze gusaba Ibihugu byo mu Burayi guhagurutsa ingabo bakajya kurwanya u Burusiya muri Ukraine. Perezida Putin akunze kugaragaza ko u Bufaransa bufite ishyari ko Abarusiya bari kubasimbura mu bihugu byinshi muri Afurika.

Ku rundi ruhande, Perezida Putin yavuze ko Uburengerazuba bw'Isi nibukomeza kohereza intwaro muri Ukraine zo kurasa mu Burusiya, nabo bafite ubushobozi bwo gutanga intwaro mu bihugu bikikije abanzi babo (Uburengerazuba bw'Isi) bakazajya bazirashisha muri ibyo bihugu.

Aya magambo ya Putin ibinyamakuru byayasamiye hajuru bavuga ko ashaka kwibutsa ibihe byo mu ntambara y'ubutita mu 1962 ubwo Leta Zunze Ubumwe z'Abasoviyeti zarundaga ibisasu kilimbuzi muri Cuba bitunze ku migi y'Abanyamerika mu gikorwa cyiswe "Cuban missile crisis".

Perezida Macron na Putin mu ihangana ryeruye