Perezida Kagame yanenze Ibihugu by'ibihangange bitigira ku mateka

Perezida Kagame yanenze Ibihugu by'ibihangange bitigira ku mateka

 Feb 12, 2024 - 13:02

Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame uri i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu mu nama ya 11 ihuza abagize Guverinoma zo hirya no hino ku Isi, yatunze intoki Ibihugu bikomeye ku Isi n'abayobozi babyo kutigira ku mateka.

Ibi Umukuru w'Igihugu yabigarutseho mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 12 Gashyantare 2024 mu kiganiro yagiranye n'umunyamakuru wa CNN yo muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika Eline Giokos mu nama ya za Guverinoma z'Isi iteraniye i Dubai ku nshuro ya 11.

Kuri Perezida Kagame, yanenze Ibihugu by'ibihangange n'abayobozi bafite ububasha buhambaye ku Isi batigira ku mateka y'ahahise ngo bakoreshe ubwo bubasha n'imbaraga bafite mu gukumira no guhagarika amakimbirane n'intambara bikomeje kuba akarande mu bice bitandukanye by'Isi.

Perezida Kagame yabwiye umunyamakuru wa CCN ko abayobozi b'Ibihugu bakomeje kudashaka kwigira ku mateka

Ibibazo umunyamakuru Giokos yabajije Umukuru w'Igihugu, byibanze ku masomo abatuye Isi bakabaye bigira ku byabaye mu Rwanda n'ahandi ku Isi mu guhagarika amakimbirane.

Perezida Kagame yagaragaye ko abatuye Isi bavugisha umunwa gusa, ko hari amasomo bakura mu byabaye, ariko ibikomeza kugaragara, ni uko nta kintu bize.

Iyi nama ikaba izasozwa ku wa 14 Gashyantare 2024, aho igamije gushimangira uruhare rw'Ibihugu bitandukanye ku Isi mu gusubiza ibibazo byugarije abayituye.

Muri iyi nama kandi, Perezida Kagame yabonanye na Prof Klaus Schwab, washinze akaba n’Umuyobozi Mukuru w’Ihuriro ry’Ubukungu ku Isi, na Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus, Umuyobozi Mukuru w'Ikigo gishinzwe Ubuzima ku Isi (WHO).

Perezida Kagame yabonanye na Prof Klaus Schwab na Tedros Gabreyesus