Sean Combs aherutse guhamwa n’ibyaha bibiri byo gutwara abantu bagamije kubajyana mu busambanyi, mu gihe yahanaguweho ibirego bikomeye birimo ubugambanyu no gutwara abantu ku buryo bunyuranyije n’amategeko ku mpamvu zo kubakoresha imibonano mpuzabitsina.
Nubwo Combs na Trump bari inshuti magara mu bihe byashize, umubano wabo wajemo agatotsi ubwo Combs yateraga umugongo Trump ku mugaragaro mu gihe cya manda ye ya mbere, akanashyigikira Joe Biden mu matora ya perezida ya 2020.
Icyakora, amakuru aturuka hafi y’abegereye Trump avuga ko icyifuzo cyo guha imbabazi Combs cyamaze kuva mu rwego rw’ibihuha, kikaba kiri gusuzumwa nk’icyemezo gishobora gushyirwa mu bikorwa.
Gusa kugeza ubu, nta tangazo na rimwe riturutse mu biro bya Perezida wa Amerika (White House) rirashyirwa ahagaragara kuri iki kibazo.
Mu mezi make ashize, Trump n'ubundi yari yakomeje ku byo kubabarira P. Diddy
P. Diddy yigeze kuba inshuti magara na Donald Trump


