Trump uzwi mu ruganda rwa Mixed Martial Arts nka “Combatant in Chief” (Umuyobozi w’indwanyi), asanzwe ari inshuti magara na Perezida wa UFC, Dana White, kandi abafana b’iri rushanwa ababona nk’igice cy’ingenzi cy’abamushyigikiye muri politiki.
Yabitangaje mu ijambo ryari ririmo ibitekerezo bitandukanye yagejeje ku bari bateraniye ku kibuga cy’imurikagurisha cya leta ya Iowa, mu gikorwa cyabaye nk’umusogongero w’ibirori byo kwizihiza umunsi w’ubwigenge tariki ya 4 Nyakanga.
Trump yagize ati:“Tuzagira umukino wa UFC, tekereza ibi, uzabera ku mbuga ya White House. Dufite imbuga nini cyane hariya. Tugiye kuhubaka akabuga gato, si twe, ni Dana uzabikora, kuko tukazahakorera umukino wa UFC, umukino wa shampiyona, uzitabirwa n’abantu 20,000 cyangwa 25,000, kandi tuzabikora mu rwego rwo kwizihiza isabukuru ya 250 y’ubwigenge.”
Trump akunze kugaragara ku mikino ya UFC, akaba aheruka kugaragara mu mukino wabereye muri New Jersey muri Kamena uyu mwaka.
Ni mu gihe kandi, buyobozi bwa UFC ndetse na sosiyete ibayoboye, TKO Group Holdings, ntacyo buratangaza kuri aya makuru.
Trump arifuza ko shampiyona yo kurwana(UFC) umwaka utaha izabera muri White House
Trump asanzwe ari umufana ukomeye wa UFC

