Umuraperi P.Diddy udasiba mu itangazamakuru kubera ibyaha byinshi ashinjwa birimo gusambanya abagore n'ibindi byerekereye ihohoterwa rishingiye ku gitsina, yaba ari we mvano yo kubura mu ruhame kwa Beyoncé n'umugabo we Jay-Z ndetse bigatuma album ya Beyoncé izima.
Ikinyamakuru Page six nicyo cyabanje gukora icukumbura ku mpamvu Beyoncé atakigaragara mu ruhame kandi yarashyize hanze album nshya ku wa 29 Werurwe 2024 yise "Cowboy Carter".
Baremeza ko ibibazo Diddy arimo kandi barahoze ari inshuti z'akadasohoka, byaba biri mu bituma Beyoncé ntaho ashaka kugaragara kugira ngo atabazwa kuri Diddy.
Iki kinyamakuru cyibaza niba iyo album itarahombye kubera nyira yo atagaragara, bakibaza niba izanabyara inyungu mu gihe itamamazwa.
Icyakora bagaragaza ko iyi album yayikoranyeho n'abantu bakomeye muri muzika barimo Dolly Parton, Willie Nelson na Miley Cyrus ku buryo byagora guhomba burundu.

Umubano wa P.Diddy n'umuryango wa Jay Z waba ari wo watumye alubumu ya Beyoncé izima
