Paula Kajala yatangaje ko yanga urunuka Harmonize

Paula Kajala yatangaje ko yanga urunuka Harmonize

 Jun 12, 2023 - 04:08

Paula Kajala yasobanuye impamvu yanga umuhanzi Harmonize wa muteretaga we na nyina icyarimwe.

Paula Kajala umukobwa w'icyamamare muri senama muri Tanzania Frida Kajala yatangaje ko muri we yumva afite ibyiyumviro byo kwanga Harmonize ngo kubera uburyo yamuteretaga agatereta na nyina.

Uyu mukobwa w'imyaka 20 akaba yaratangaje ko, ngo kuba ibyamamare bitagira umupaka mu mubano wabo n'abandi bantu, aribyo byasunikiye Harmonize kumva yakundana nawe mu gihe kandi yari n'inshuti na nyina.

Harmonize yateretaga umwana na nyina

Hagati aho, Fridah Kajala akaba yaratandukanye na Harmonize ubwo uyu mugore yakoreraga urugendo muri Kenya, maze nyuma yaho agatangaza ko asigaye afite undi mukunzi wo muri icyo gihugu ndetse ngo w'Umunyapolitike.

Ari nako kandi uyu mugore aherutse gutangaza ko yicuza kuba yararyamanaga na Harmonize kandi n'umukobwa we baryamana, ati rero "Mwana wange umbabarire nta rugero rwiza naguhaye."

Ikindi kandi Uyu muhanzi Harmonize nawe kuri ubu akaba ari mu rukundo n'umunyarwakazi Yolo The Queen aho inkuru zabo ziri guca ibintu mu bitangazamakuru byo mu Rwanda yewe no muri Tanzania.