Papa Cyangwa akomeje kurebana ay'ingwe na Rocky

Papa Cyangwa akomeje kurebana ay'ingwe na Rocky

 Feb 18, 2024 - 10:26

Umuraperi Papa Cyangwa yashimangiye ko atabanye neza na Rocky nyuma yo gusohoka muri Lebal ye, ndetse yongeye no kugarura ku mpamvu nyamukuru zatumye batandukana, ari nako yatangaje byinshi kuri album ye yagiye hanze.

Mu wa 2021, nibwo umuraperi Abijuru King Lewis uzwi ku izina rya Papa Cyangwa wakoraga umuziki afashijwe n'inzu itunganya umuziki ya Rocky Entertainment batandukanye nyuma y'uko ashinje iyi nzu kumwirukana.

Mu kiganiro uyu muhanzi yagiranye na Radiyo Rwanda kuri uyu wa Gatandatu, yatangaje ko gushyira imbere ubucuti kurenza akazi biri mu byangije imikoranire ye na Rocky Entertainment yarebereraga inyungu ze.

Papa Cyangwa aremeza ko gushyira ubucuti imbere ari byo byamutandukanyije na Rocky

Ati “Ubucuti bwica kazi, ariko buriya iyo dushyira akazi imbere, icyo gihe akazi nari kugakora uko bigomba mvuga nti ‘boss wanjye’. Urumva ubucuti nibwo twashyize imbere, kurenza akazi, gutera imbere biragora.”

Papa Cyangwe yunzemo ko kugeza ubu atabanye neza na Uwizeye Marc uzwi nka Rocky Kimomo ari nawe ukuriye iyo sosiyete yarebereraga inyungu z’uyu muhanzi. Nyuma yo gutandukana mu 2021, buri wese yagize undi nyirabayazana yo gutandukana kwabo.

Ku rundi ruhande, Papa Cyangwe yavuze ko album ye ‘Live and Die’ aherutse gushyira hanze, ari umushinga yatangiye nyuma yo gutandukana na Rocky Entertainment yarebereraga inyungu ze.

Iyi ni album yafatanyije n'abahanzi bagezweho nka Kevin Kade, Bushali, Okkama, Alyn Sano, Bull Dogg na Sat B. Ati “Ni akazi, ugerageza kureba imibare, ukavuga uti ese hanze aha iyi ndirimbo bazayifata gute?”

Papa cyangwe nyuma yo gutandukana na Rocky yahise akora album yise Live and Die

Yavuze ko yatinze kuyishyira hanze kugeza ubwo hari na bamwe mu bahanzi bari bariho yavanye muri uyu mushinga mu gihe hari n’abo yabonye bagezweho yongeyeho nka Kevin Kade.

Ubwo yasobanuraga impamvu album ye yayise ‘Live and Die’, Papa Cyangwe yavuze ko igitekerezo cyayo yagikomoye ku nshuti ze zaguye mu mpanuka mu 2021.

Yavuze ko we n'inshuti ze enye, bari bateguye kujyana i Gisenyi, ariko we kubera ko yari yaraye muri Studio, bituma atajyana nabo, abasaba ko bagenda akabasangayo, bageze imbere bakora impanuka bose barapfa. Icyakora avuga ko ubutumwa buri muri iyo album buri wese yabwisangamo.