P. Diddy yateje urujijo ku mbuga nkoranyambaga

P. Diddy yateje urujijo ku mbuga nkoranyambaga

 Jul 27, 2025 - 20:22

Umuhanzi w’icyamamare akaba n’umucuruzi ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Sean “Diddy” Combs, yongeye gutuma abantu benshi bibaza byinshi ku butumwa yatanze ku rubuga rwa X (rwahoze ari Twitter), hanyuma akabukuraho nyuma y’iminota mike abushyizeho.

Ni akamenyetso ka emoji y’amaso yayishyizeho mu gihe akomeje gufungirwa muri gereza aho akurikiranyweho ibyaha bibiri bikomeye birimo no kugira uruhare mu bucuruzi bw’abagore (ukahaba).

Icyakora, uburyo iyi emoji yashyizweho ndetse igakurwaho byihuse byatumye abakunzi be ndetse n’abakoresha imbuga nkoranyambaga batangira kwibaza byinshi.

Sean “Diddy” Combs yatawe muri yombi ku itariki ya 16 Nzeri 2024 mu nyubako ya hoteli ya Park Hyatt iherereye Manhattan, New York, aho yahise ajyanwa muri gereza ya Metropolitan.

Urubanza rwe rwatangiye kuburanishwa ku ya 5 Gicurasi 2025, aho abantu benshi batanze ubuhamya, barimo umukunzi we wa kera Cassie Ventura, n’abandi nka Jane, Mia, umuririmbyi Kid Cudi, Bongolani ndetse na nyina wa Cassie.

Hagati aho, biteganyijwe ko urukiko ruzasoma imyanzuro yarwo ku ya 3 Ukwakira 2025. Ubushinjacyaha busaba ko Combs ahanishwa igifungo kiri hagati y’amezi 51 na 63, mu gihe uruhande rumwunganira mu mategeko rusaba ko yahanishwa igifungo gito kiri hagati y’amezi 21 na 27.

Abasesenguzi baravuga ko hari amahirwe ko igihano cyagabanywa, bitewe n’uko amaze umwaka urenga afunze mbere y’uko urubanza rwe rucibwa.

Ni mu gihe kandi Diddy akomeje gukurura impaka ku murandasi, abantu bibaza niba hari ubutumwa yashakaga kunyuza muri iyo foto ya emoji y’amaso, haba ku rubanza rwe cyangwa ku ruhande rwe bwite.

Ubu butumwa bwa P. Diddy beibajijwe byinshi