P Diddy yagabanyirijwe ibirego bibiri mu byo ashinjwa

P Diddy yagabanyirijwe ibirego bibiri mu byo ashinjwa

 Jun 25, 2025 - 20:10

Abashinjacyaha bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bakuye bimwe mu birego mu rubanza ruregwamo umuhanzi w’icyamamare Sean “Diddy” Combs, aho bakuyemo ibirego bibiri bya mbere byagombaga kuba bigize icyaha cy’ingenzi ashinjwa.

Nk’uko byatangajwe mu nyandiko yashyikirijwe Urukiko rwa Federal Of Southern District i New York, Minisiteri y’Ubutabera yatangaje ko batazakomeza gukurikirana:

1. Icyaha cyo kugerageza gushimuta.

2. Gukura inyungu mu busambanyi.

Nubwo ibyo bice byakuweho, ibirego bikomeye by’icuruzwa ry’abantu mu buryo bw’ubusambanyi biracyariho, kandi urubanza rurakomeje.

Abashinjacyaha bavuga ko iri ari ihinduka rigamije kunoza imigendekere myiza y’urubanza, rishingiye ku kwibanda ku bice by’ibimenyetso bifatika kandi bifite imbaraga mu rukiko.

Izi mpinduka zibaye mu gihe urubanza rukomeje kwinjira mu cyiciro gikomeye, aho n’amabwiriza agenewe abacamanza bitegerejweho kugira uruhare mu cyemezo cya nyuma cy’urubanza kigitegerejwe na benshi.

P Diddy yagabanyirijwe ibirego