Omah Lay yavuze ikintu kimwe rukumbi yicuza mu buzima bwe

Omah Lay yavuze ikintu kimwe rukumbi yicuza mu buzima bwe

 Dec 11, 2023 - 12:37

Umuhanzi Omah Lay yatangaje ko aterwa ishema n'ibyemezo yagiye afata mu hashize he, usibye umwe yicuza w'umukobwa bakundanye witwa Bright.

Umunya-Nigeria Stanley Omah Didia wamamaye nka Omah Lay mu muziki, yatangaje ikintu rukumbi yicuza ko yaba yarakoze mu buzima bwe.

Uyu musore uzwi mu ndirimbo zitandukanye avuga ko aterwa ishema n'ibyemezo yagiye afata mu myaka yashize, aho avuga ko aribyo byamugize uwo ariwe kuri ubu.

Ibi Omah Lay yabitangaje ubwo yaganiraga na Radio BBC Capital Xtra ivugira i London mu Bwongereza, aho yatangaje ko icyo yicuza gusa aricumukobwa umwe bakundanye.

Uyu musore yagize ati:''Icyo nge w'uyu munsi nabwira nge wo mu myaka icumi, navuga nti 'Ntewe ishema nawe muvandi. Ntewe ishema n'ibyemezo byose uri gufata ubu. Ntewe ishema n'ukuntu uri gukora cyane kuko ndabizi ko ibi byose bidatangiye ubu.'

''Natangiye mu myaka myinshi ishize. Mfite imyaka 26, natangiye gukora cyane ubwo nari mfite mu myaka 16. Yego, navuga nti 'Ntewe ishema nawe. Ntewe ishema n'ibyemezo byose wafashe. Komeza ubikore gutyo.' Sintekereza ko hari ikintu na kimwe nakagombye kuba narahinduye.

''Oh! Hari umukobwa umwe ntekereje, yitwa Bright. Nagakwiye kuba naririnze uriya mukobwa. Ariko nta kibazo.''

 Omah Lay ni umwe mu bahanzi bakunzwe mu gihugu cya Nigeria ndetse no muri Africa muri rusange, igikundiro akura ku ndirimbo zitandukanye zakunzwe kuva mu 2020.

Kuva uyu musore yakora indirimbo nka Godly, Bad influence, Damn n'izindi yasohoye muri uyu mwaka wa 2020, yigaruriye imitima y'abakunzi ba Afro-Beats kubera imiririmbire ye yihariye.

Omah Lay yicuza ikemezo kimwe gusa