Rurangiranwa mu muziki w'Isi Robyn Rihanna Fenty amazina nyakuri ya Rihanna, yatangaje ko ageze kure imyiteguro yo gusohora album yise "R9" yari itegerejwe imyaka umunani yose.
Rihanna akaba yaherukaga gusohora album yise "Anti" yasohotse mu 2016 yariho indirimbo zakunzwe zirimo Work’ yakoranye na Drake, ‘Needed Me’, ‘Kiss It Better’, ‘Love On The Brain,’ n'izindi.
Aganira na 'Entertainment Tonight' yavuze ko iyi album ya cyenda ishobora kwitwa "R9" ndetse avuga ko ari bwo agiye gutangira umuziki, gusa ashimangira ko bitavuze ko imiziki yakoze bwa mbere iteshejwe agaciro.
Nyuma y'uko Rihanna asohoye Album ye mu 2016, yahise ashyira umwanya munini ku buzima bwe, aho yaje no kwibaruka abana babiri RZA na Riot yabyaranye n'umuraperi A$AP Rocky, ndetse mu minsi yashize, bikaba byaravuzwe ko iyi album bayikoranyeho.




Rihanna nyuma y'imyaka umunani agiye gusohora album
