Nyina wa nyakwigendera Steven Kanumba, witwa Flora Mtegoa yavuze ko kuva umuhungu we yapfa, atigeze areba n’imwe muri filime ze kuko byamubabaza n’ubwo ari nziza.
Nyina wa Kanumba yabivuze ku ya 7 Nzeri 2024 mu iserukiramuco ryaberaga ku kibuga cya Leaders Club i Dar es Salaam mu rwego rwo guha icyubahiro ibyamamare byo mu ruganda rwa sinema byitabye Imana.
Uyu mubyeyi yagize ati:"Mbere ya byose, kuva yakitaba Imana sinigeze ndeba filime ye. Filime ze ndazikunda gusa sinjya mbasha kwihangana iyo nzirebye."
Kanumba yavutse ku ya 8 Mutarama 1984 mu karere ka Shinyanga apfa ku ya 7 Mata 2012 afite imyaka 28.
Steven Kanumba yakinnye muri firime nka 'Magic House', 'Big Daddy', 'Kijiji cha tambua haki' n’izindi nyinshi.
