Ninjye wagejeje Afrobeats muri America bwa mbere -Rotimi yikomanze mu gatuza

Ninjye wagejeje Afrobeats muri America bwa mbere -Rotimi yikomanze mu gatuza

 Apr 24, 2024 - 16:19

Umuhanzi akaba n’umukinnyi wa filimi, Rotimi ukomoka muri Nigeria ariko ufite n’ubwenegihugu bwa Leta zunze ubumwe za America, yikomanze mu gatuza avuga ko ari we wagejeje bwa mbere indirimbo iri mu njyana ya Afrobeats muri America mbere y’abandi bose mu gihe byari bizwi ko ari Wizkid.

Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na South show podcast avuga ko ari we wa mbere watumye injyana ya Afrobeat imenyekena muri Leta Zunze Ubumwe Za America na mbere y’uko isakara ku isi yose mu gihe byari bisanzwe bizwi ko ari Wizkid wabashije kubikora bwa mbere.

Rotimi yavuze ko mu mwaka wa 2018 ari bwo yajyanye indirmbo ye yitwa ‘Love Riddim’  kuri radio muri America ariko uwari ushinzwe gahunda za radio arayanga kuko ngo yumvaga ari mbi bitewe n’uko injyana ya Afrobeats itari imenyerewe ndetse icyo gihe Wizkid yari atarakorana indirmbo na Drake.

Yagize ati:"Ndabyibuka njyana ‘Love Riddim’ kuri radio mu 2018, umuyobozi wa radio avuga ko atari nziza…Ndahamya ko ari njye wagejeje Afrobeats muri America.”

Abazi uyu muhanzi, bamumenye cyane mu ndirimbo ‘Samebody’ yakunzwe na benshi ndetse kugeza n’ubu hari abayumva nk’aho ari nshya mu matwi yabo.

Rotimi yavuze ko ari we agejeje Afrobeats muri America bwa mbere