Nick Cannon yongeye gushimangira ko adateganya guhagarika kubyara

Nick Cannon yongeye gushimangira ko adateganya guhagarika kubyara

 Mar 21, 2025 - 21:27

Umunyarwenya, umukinnyi wa filime akaba n'umuraperi, Nick Cannon yongeye gushimangira ko nta gahunda afite yo guhagarika kubyara, nubwo amaze kubyara abana 12 ku bagore batandatu batandukanye.

Uyu muhanzi, ukunzwe mu biganiro atanga kuri tereviziyo, yabivuze mu kiganiro aherutse kugirana n'itangazamakuru ku bijyanye n'umuryango we.

Kugeza ubu Nick Cannon ufite abana 12 yabayaranye n'abagore barimo Mariah Carey, Brittany Bell, Abby De La Rosa, Alyssa Scott, LaNisha Cole, na Bre Tiesi, si ubwa mbere agaragaza akifuza kubayara, kuko mu mezi yashize yari yavuze ko abona ko kubyara ari umugisha. 

Nubwo abantu bamwe bibaza niba afite ubushobozi bwo kuyobora uwo muryango mugari akomeje kwagura, abasubiza ashimangira ko nta zindi nshingano afite ziruta kurera abana be bose mu rukundo n'ubwitange.