Iminsi yari ikomeje kwisunika izina Marina rigenda ribura mu muziki Nyarwanda bitewe n'imbogamizi yahuye nazo zo kubura uwamufasha, ari nabyo byatumye afata umwanzuro wo gutangira kwikorana.
Uyu muhanzikazi wazamukiye mu maboko ya Auncle Austin, nyuma y’uko amuhamagaye kuri Radio akumva afite impano akiyemeza kumushaka ngo amufashe kugira ngo ijwi rye n’impano bitazamupfira ubusa.
Baje guhura ariko bitewe n’inshingano nyinshi Auncle Austin yari afite, yamubwiye ko umunsi bazabona umuntu wakwemera kumufasha yagenda, dore ko urwego yari amaze kugeraho nk’umuhanzi mukuru, Austin atari akimuha byose akeneye nk’umwanya n’ibindi kubera akazi kenshi.
Nyuma nibwo Marina yaje kwinjira muri The Mane abifashijwemo na Safi Madiba wamuhuje na Bad Rama.
Gusa ntiyaje kumaramo igihe kuko mu mwaka 2021, yaje gutangaza ko yamaze gusezera muri The Mane, ko atakihabarizwa nk’umuhanzi ufashwa nayo.
Kuva muri The Mane ntibyamuhiriye kuko kuva icyo gihe yari atangiye urugendo rwo kwikorana ku giti cye, ariko biramugora cyane mu buryo bw’ubushobozi atangira kubura gutyo gake gake.
Uku kubura kwe abantu bakomeje kubyibazaho, bibaza ukuntu umuhanzikazi nka Marina wari umaze kugera ku rwego rwo hejuru yazima gutyo.
Muri icyo gihe cyose Marina ntiyigeze atuza, kuko yakomeje gushakisha umuntu wamufasha, nuwo abonye ntibabashe kumvikana bikarangirira aho.
Yakomeje gusiragira gutyo kugeza ubwo mu ntangiriro za 2024 yashyize hanze indirimbo na Ykee Benda, abifashijwemo na Alex Muyoboke.
Icyo gihe inkuru zabaye nyinshi zivuga ko Muyoboke yaba ari we mujyanama mushya wa Marina, gusa ibi baje kubikana bavuga ko ari kumufasha nk’inshuti ye bisanzwe.
Nyuma yo kuzunguruka ahantu henshi ashakisha uwamufasha akamubura bigatuma asubira n’inyuma, kuri ubu Marina akaba yiyemeje kujya yikorana ku giti cye n’inshuti ze za hafi zimufasha, ariko ntave mu muziki.
Ku ikubitiro akaba yamaze gushyira hanze indirimbo ya mbere yise ‘Avec toi’.

Marina yatangiye gukora umuziki ku giti cye nyuma yo gushaka uwajya amufasha akamubura
