Kuri uyu wa 10 Kamena, nibwo Instbul muri Turukiya kuri sitade ya Ataturk Olympic Stadium hari hategerejwe umukino wa nyuma wa UEFA Champions League wahuje Manchester City na Inter Milan.
Mu mukino warangiye Manchester City itwaye igikombe cyayo cya mbere, aho Burna Boy akaba ari nawe wari wataramiye abitabiriye ibyo birori bya ruhago, ariko ngo yababajwe no kuba Manchester City yayibonye itwara igikombe.
https://thechoicelive.com/burna-boy-yakoze-ibitangaza-i-instbul
Burna Boy ubwo umukino warangiraga, akaba yatangarije Paramount+ ko yumvaga atifuza ko Manchester City intsinda Inter Milan ngo kuko we yifanira Manchester United.

Burna Boy kubera urukundo rwa Man U yumvaga City bayihondagura
Mu magambo ye ati " Byari ibintu bitangaje cyane. Mvugishije ukuri, sinifuzaga ko Manchester City itwara igikombe pe kandi niyo marangamutima yange. Gusa byari bitangaje cyane kuririmba kuri uyu mukino wa nyuma."
Burna Boy n'Umuririmbyi wo muri Brazil Anitta bakaba aribo bafunguye ibirori bya ruhago mbere y'uko umukino nyirizina utangira maze akajya inyuma ya Inter Milan ariko bigafata ubusa igakubitwa.
