Abinyujije kuri Instagram ye, Muyango yavuze ko koko ubwamamare bushobora gutuma umuntu agira aho agera, akabona amafaranga ndetse abantu bakamumenya, ariko ashimangira ko ibyo byose bijyana n’igitutu gikomeye, amagambo y’abantu, amazimwe, ndetse no gucibwa imanza n’abantu batamuzi, ibyo byose bishobora kubuza umuntu amahoro yo mu mutima.
Yagize ati:“Ubwamamare bushobora kukugira umuntu uzwi, bukagutangira amafaranga, ariko nanone bushobora kukwangiriza mu mutwe niba utari umuntu ufite ubushobozi bwo kwihanganira amagambo y’abantu, ibinyoma, ndetse n’urukundo rutari rwo.”
Yakomeje agira ati:“Niba uri umuntu ugira umutima woroshye, byaba byiza uretse kwishora muri ubwo buzima. Hari izindi nzira nyinshi zituma ugira aho ugera kandi ukabona amafaranga utabuze amahoro yawe.”
Muyango yavuze ibi mu gihe amaze iminsi atukwa, anengwa ndetse anashinjwa ibintu bitandukanye ku mbuga nkoranyambaga, bikamugiraho ingaruka mu buzima bwe bwite.
Uwase Muyango yagiriye Inama abifuza kwamamara byihuse
Uwase Muyango yavuze ko kwamamara atari ibintu byo kwisukira
