Mu gihe habura iminsi mike ngo aburane, P. Diddy akomeje kongera imbaraga mu bavoka

Mu gihe habura iminsi mike ngo aburane, P. Diddy akomeje kongera imbaraga mu bavoka

 Apr 17, 2025 - 12:39

Umuraperi P. Diddy arimo kugerageza kongera imbaraga mu bavoka bazamuburanirira mu birego akomeje guhura na byo, mu gihe azatangira kuburanishwa ku ya 5 Gicurasi 2025.

Amakuru rero aravuga ko Diddy yamaze guha akazi umunyamategeko wamenyekanye cyane mu rubanza rw'umuraperi Young Thug akanamufasha kuva muri gereza, Brian Steel, 

Nk’uko byatangajwe n'ikinyamakuru TMZ, uwo munyamategeko wo muri Georgia, Brian Steel na we arimo gukora ibishoboka byose ngo ahabwe impapuro zimwemerera kuburanira P. Diddy.

P. Diddy akomeje kongera imbaraga mu bazamuburanirira 

Ni mu gihe kandi naramuka yemerewe, azafatanya n'itsinda ry'abanyamategeko basanzwe baburanira P. Diddy, barimo no gukora uko bashoboye kugira ngo bakure Diddy mu gitabo cy'amategeko kuva mu 2024.

Brian Steel wakuye Young Thug muri gereza, yahawe akazi na P. Diddy