Mutesi Jolly wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2016, yagaragaje ko n’ubwo ubugizi bwa nabi buvugwa mu myidagaduro muri iki gihe, bamwe babufata nk’urwenya hari abanyempano bagiye bapfukiranwa burundu ntibivugwe.
Mu butumwa Miss Jolly yacishije ku rukuta rwe rwa X kuri uyu wa 25 Nzeri 2024, agaragaza ko hari impano nyinshi zagiye zibigenderamo kubera inzangano ziri mu ruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda.
Ati “Birababaje cyane kubona abantu kugeza ubu bafata ibiri kuvugwa mu ruganda rw’imyidagaduro yacu nk’urwenya. Abantu bishyize hejuru gushaka amafaranga n’ubwamamare.
"Impano z’abakiri bato zarasenywe izindi ziricwa. Ku bw’ibyo, ni ingenzi kutihutira kwamagana abantu ahubwo tukumva abo nibura bagerageje kuvuga.
"Hagakwiye kubaho gukora ubushakashatsi n’ubusesenguzi, nyuma hakabaho gutangira bundi bushya uruganda rugashyirwa ku murongo."
Yunzemo ko uruganda rw'imyidagaduro ari isoko y'amafaranga atari mu Rwanda ahubwo no ku Isi, bityo ko ibiberamo byagakwiye guhabwa agaciro.
Ati “Uruganda rw’imyidagaduro ni isoko y’inyungu mu bice bitandukanye by’Isi. Ni ingenzi kwita cyane ku bibera inyuma y’amarido mu ruganda rwacu, niba twifuza kurugira urwunguka nk’uko ahandi bimeze.”
Miss Jolly atangaje aya magambo nyuma y'uko abarimo Minisitiri w'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi Dr Utumatwishima agaragaje ko urubyiruko rukwiye kubanza gutekereza mbere yo kugira ibyo rushyira ku mbuga nkoranyambaga, nyuma y'uko benshi mu myidagaduro bakomeje kwandagarizwa kuri izo mbuga.


Miss Jolly yatanze igitekerezo cye ku cyakorwa uruganda rw'imyidagaduro mu Rwanda amakimbirane akagabanyuka
