Mike Tyson yahishuye ko yarokotse urupfu inshuro nyinshi ntabara. Uyu mukinnyi w’iteramakofe yabivuze ubwo yari mu kiganiro n’umukinnyi wa filime Rosie Perez ku kinyamakuru Interview Magazine.
Tyson yabasangije inkuru z’uburyo yarokotse inyamaswa z’inkazi, ndetse no kubura kubura gato ngo yandure sida.
Tyson yagize ati: “Turi hafi yo gupfa ntabwo twaba turi hano tuvuga gutya. Inshuti zanjye zose zarapfuye. Bose bapfuye bazize kunywa inzoga nyinshi cyangwa sida. Jye n’incuti yanjye twaryamanye n’umukobwa umwe icyarimwe kandi bose barapfuye bazize na sida, gusa njye tabwo narwaye sida. “
Ni ikiganiro Mike Tyson yavuze ku bintu byinshi by’ingenzi mu buzima bwe, kuva ku rupfu kugeza ku bigeregezo yahuye n’abyo mu myizerere ya Shamanism.
