Tubibutse ko Mike yarwanye bwa mbere n’uyu musore w’imyaka 28 nyuma yo kujya mu kiruhuko cy’izabukuru mu mukino w’iteramakofe mu myaka 20 ishize.
Gahunda ihari ni iy’uko Tyson w’imyaka 58 agomba kurwana na mugenzi we w’inararibonye, Evander Holyfield w’imyaka 62 bigeze no kurwana mu 1996. Umurwano warangiye mu kuri round 11 Tyson yari amaze kuri ugutwi kwa Evander.
Mike ubwo yari mu birori byo kumurika filime izwi ku izina rya munyamerika An American Story’ yakinwe n’umukinnyi wa filime Chuck Zito, Mike yavuze ko nyuma y’urugamba rwe rwo mu Gushyingo, urukurikiye ari Evander Holyfield.
Byongeye kandi, Holyfield yasezeye mu mukino w’iteramakofe mu 2021, nyuma na we aza kugaruka mu kibuga mu murwano Vitor Belfort w’imyaka 47.
