Mu gihugu cya Norway hari gereza yihariye yitwa Halden, izwi ku isi yose kubera uburyo yubatswe n’uko itanga ubuzima bwiza ku mfungwa, bitandukanye cyane n’izindi gereza zo hirya no hino ku Isi.
Iyi gereza yubatse mu buryo bwa kijyambere, ifite ibyumba bifite ibyangombwa byose birimo uburiri bwiza, intebe, televiziyo n’ahategurirwa amafunguro rusange. Infungwa zihabwa amafunguro meza kandi bihitiramo icyo barya n’icyo banywa. Bahabwa kandi amahirwe yo kwiga imyuga, indimi n’ubundi bumenyi buzabafasha kubaho neza nyuma yo kurangiza ibihano.
Muri iyi gereza harimo icyumba kinini kandi kigezweho cyo gukoreramo imyitozo ngororamubiri, ibibuga byiza byo gukiniraho n'icyumba kinini cyo kureberamo filime n'imikino.
Intego nyamukuru ya gereza ya Halden si uguhana gusa, ahubwo ni ugufasha abafungwa kwisubiraho no kwitegura gusubira mu buzima busanzwe bwa buri munsi, bafite ubumenyi n’indangagaciro zibafasha kubana neza n’abandi muri sosiyete.
Gereza ya Halden ni nka paradizo ku mfungwa
Benshi bifuza gufungirwa muri gereza ya Halden

