Michel Lotito uzwi ku izina rya Monsieur Mangetout, 'indyabyose' ukomoka mu Bufaransa, yinjiye mu gitabo cy'abanyaduhigo, Guinness World Records nyuma yo gushyiraho amateka yo kurya ibintu bidasanzwe.
Lotito yari azwi cyane mu kurya ibintu birimo ibyuma birimo amagare, televiziyo, na moto, gusa yatunguye benshi kubera icyemezo cye cyo kurya indege yose, yo mu bwoko bwa Cessna 150.
Abaganga bavuga ko uyu mugabo yari afite uburyo budasanzwe bw'igogora, aho urukuta rwe rwo mu nda rwabyibushye kuruta ibisanzwe kandi aside yo mu gifu ukagira ubushobozi bukomeye bwo gushongesha ibyuma.
Uyu mugabo ngo yariye ikiro kimwe cy'ibyuma umunsi wose, aho kugira ngo amererwe neza yakoresheje amavuta yoroshya ibyuma kandi akanywa amazi menshi kugira ngo abashe kujya ku musarani nta kibazo.
Michel Lotito yinjiye mu gitabo cya Guinness Records ubwo yaryaga indege yose yo mu bwoko bwa Cessna 150, aho byamutwaye hafi imyaka ibiri (1978–1980) kugira ngo ayirangize.
Byongeye kandi, ntabwo yigeze agira ibibazo bikomeye by'ubuzima kubera ingeso ye yo kurya ibintu nk'ibyo, aho ku myaka 9, yatangiye kurya ibintu nk'ibumba, ibice byikirahure, n'impapuro.
Michel Lotito wavutse ku ya 15 Kamena 1950, yapfuye ku ya 25 Kamena 2007 afite imyaka 57. Urupfu rwe rwatewe n'ibibazo by'ubuzima bijyanye n'imyaka ndetse ntabwo byatewe n'ingeso yari afite yo kurya ibintu bidasanzwe.
