Menya byinshi ku buzima butoroshye Mike Tyson yaciyemo

Menya byinshi ku buzima butoroshye Mike Tyson yaciyemo

 Mar 13, 2025 - 17:42

Umukinnyi w'iteramakofe, Mike Tyson ni umwe mu byamamare bikomeye muri iyi si, gusa hari byinshi ahantu batazi ku buzima bwe, by'umwihariko ibijyanye no kuba yarafunzwe inshuro zigera kuri 38.

Mike Tyson ni umwe mu bakinnyi b’iteramakofe bazwi cyane mu mateka, azwiho ubuhanga, umuvuduko ndetse n’uburyo butangaje bwo gutera amakofe, kuko yabaye umukinnyi w’iteramakofe muto ufite ibipfunsi biremereye, ku buryo yabashije kwegukana igikombe cye cya mbere afite imyaka 20 gusa.

Mu mwuga we w’iteramakofe, yabashije gutwara igikombe cya shampiyona y’isi ya WBC mu 1986, maze aza no kwegukana ibikombe bya WBA na IBF, bityo aba shampiyoni (champion) muri ayo marushanwa mu 1987-1988.

Tyson yageze kuri byinshi abikesha iteramakofe

Usibye ubwo buzima abantu benshi babashije kumenya, ariko kandi uyu mugabo yahuye n’ibibazo byinshi mu buzima bwe, harimo no gutabwa muri yombi inshuro zigera kuri 38 ubwo yari akiri umwana.

Dore amwe mu mateka ya Mike Tyson

Mike Tyson yavukiye I Brooklyn, muri New York, akurira mu bihe bigoye byuzuye ubugizi bwa nabi n’ubukene, yakiuze ari impfubyi, kuko nyina yitabye Imana Tyson afite imyaka 16 nyuma yo kubura amafaranga yo kumuvuza.

Kubera ubuzima bubi, yinjiye mu mitwe y’abagizi ba nabi akiri muto cyane, bituma atabwa muri yombi inshuro zigera kuri 38 azira ibyaha bito bito nk’ubujura, gusahura, n’ibindi.

Nyuma yo kugaragaho izo ngeso mbi igihe kirekire kubera gutabwa muri yombi buri munsi, polisi yaje kumufata ihitamo kumwohereza mu kigo ngororamuco cya ‘Tryon School for Boys’, aho yahuye n’umutoza w’iteramakofe Cus D'Amato, wamufashaga guhindura ubuzima bwe no kwinjira mu mukino w’iteramakofe.

Mu mwaka wa 1980, Cus D’Amato yakiriye Tyson nk’umuhungu we nyuma yo kuvumbura impano ye igihe yari mu kigo ngororamuco. Ntabwo yamwigishije umukino w’iteramakofe gusa ahubwo yanamwigishije imyitwarire myiza n’amayeri yamufasha gutsinda abo bahanganye.

Mike Tyson yagowe n'ubuzima akiri muto 

Usibye guhura n’ibibazo akiri umwana, yanatawe muri yombi azira ubusambanyi mu 1992, aho yakatiwe igifungo cy’imyaka itandatu, ariko arekurwa nyuma y’imyaka 3.

Tyson yigeze guhagarikwa by’agateganyo gukina umukino w’iteramakofe mu 1997, nyuma yo kuruma ugutwi uwo bahanganye Evander Holyfield, ndetse yaje no gutabwa muri yombi azira gutunga ibiyobyabwenge no gutwara ibiyobyabwenge mu 2006.