Matt Damon ntabwo yateye umugongo Jennifer Lopez watandukanye n'inshuti ye magara

Matt Damon ntabwo yateye umugongo Jennifer Lopez watandukanye n'inshuti ye magara

 Sep 11, 2024 - 02:43

Mu gihe benshi bari biteze ko Jennifer Lopez ashobora kutongera kuvuga rumwe na Matt Damon usanzwe umufasha muri filime ze kubera ko yatandukakanye na Ben Affleck uzwi nk'ishuti magara y'uyu mugabo, benshi batunguwe no kumubona afatanye agatoki ku kandi n'uwo mugabo usanzwe ukora akazi ko kuyobora filime.

Amakuru avuga ko Jennifer Lopez ubushuti bwe na Matt Damon bukomeje n’ubwo uyu mugabo ari n’inshuti magara ya Ben Affleck Lopez aherutse kwaka gatanya.

Bombi bagaragaye bafatanye ibiganza baganira ubwo bari mu iserukiramuco mpuzamahanga rya filime i Toronto ku wa Gatanu ushize, aho Jennifer Lopez yamurikaga ku mugaragaro filime ye nshya yise “Unstopabale,” yayobowe na Matt Damon.

Ikinyamakuru People na cyo kivuga ko Jennifer Lopez agifitanye umubano wa hafi na Damon kandi ko bari bamaranye neza muri ibyo birori.

Kuva yatandukana na Ben Affleck ku ya 20 Kanama, Jennifer Lopez yari agaragaye mu ruhame ku nshuro ya mbare, aho abafana batunguwe no kubona Lopez bisa nk’aho yakuyeho cyangwa yapfutse tattoo yari yarishushanyijeho kubera Ben Affleck, bituma abafana bakeka amababa itandukana rye na Affleck bavuga ko ririmo umwuka mubi ukabije.

Ni mu gihe kandi ku ruhande rwe, Ben Affleck akomeje kujya kure y’itangazamakuru yita no ku bana be.