Marioo yatomoye  Paula Kajala ku isabukuru ye y’amavuko

Marioo yatomoye  Paula Kajala ku isabukuru ye y’amavuko

 Jul 15, 2025 - 22:57

Umuhanzi w’icyamamare muri muziki wa Bongo Fleva, Marioo, yongeye kugaragaza urukundo rudasanzwe afitiye umukunzi we Paula Kajala, ubwo yamwifurizaga isabukuru nziza y’imyaka 23 binyuze mu butumwa bwuje amarangamutima, yashyize kuri Instagram ye.

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, Marioo yagaragaje uburyo Paula amubera igice cy’ingenzi mu buzima bwe, amwita umwanzuro mwiza kurusha iyindi yose yafashe.

Yagize ati:“Isabukuru nziza y’imyaka 23 ku mugore utuma ubuzima bwanjye bugira igisobanuro. Sinzi niba nzigera mbona amagambo nyayo yo kukubwira uburyo untuma numva meze... Ariko nzi neza ko iyo nkurebye, mbona ikintu cyihariye isi itazigera yongera kumpa. Ntiwibagirwe ko utari umukunzi wanjye gusa, uri igice cyanjye cyizewe, impamvu yanjye yo kubaho, n’icyemezo cyanjye cyiza kurusha ibindi.”

Yakomeje ashimangira ko urukundo rwe kuri Paula atarumenya byose uko rungana, ariko yizeye ko ruzahoraho ubuziraherezo.

Yagize ati:“Ndagukunda mu buryo n’umutima wanjye utari wakumva neza ibyo ari byo. Uri uwa burundu kuri njye. Kandi sinzareka kukugira nk’umwanzuro wanjye.”

Ku ruhande rwe, Paula Kajala nawe ntiyazuyaje kwerekana ko yakunze ubutumwa bwa Marioo, aho yamusubije mu magambo make ariko yuzuye urukundo agira ati:“Urakoze rukundo rwanjye, ndagukunda cyane”

Urukundo rwa Marioo na Paula rumaze igihe rugaragarira mu ruhame, aho bombi bakunze gusangiza abakunzi babo amafoto n’amagambo y’urukundo ku mbuga nkoranyambaga. Uko iminsi igenda ishira, ni ko bakomeza kwerekana ko umubano wabo wubakiye ku rukundo rufite imizi.

Abakunzi babo ku mbuga nkoranyambaga bakomeje gushimishwa n’ukuntu aba bombi bashyigikirana no kugaragarizanya urukundo mu buryo budasanzwe.

Marioo na Paula Kajala batomoranye ku isabukuru ye y'amavuko 

Paula Kajala yujuje imyaka 23