Mama Dangote yasubije abashija Diamond Platnumz gutererana Mkubwa Fella

Mama Dangote yasubije abashija Diamond Platnumz gutererana Mkubwa Fella

 Jan 13, 2026 - 18:13

Mama Dangote, nyina w’umuhanzi w’icyamamare Diamond Platnumz, yashyize ahagaragara ukuri ku bivugwa ku mbuga nkoranyambaga by’uko Diamond yaba atarigeze yitaho cyangwa ngo ahe agaciro uruhare Mkubwa Fella yagize mu buzima bwe, kugera n'ubwo amutererana no mu burwayi bwe.

Mu butumwa bwe yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, Mama Dangote yavuze ko Diamond yagize uruhare rukomeye mu gutanga inkunga y’amafaranga no mu gutuma Mkubwa Fella abona ubuvuzi bwihuse ubwo yari arembye bikomeye.

Yagize ati:“Umuntu wa mbere wampamagaye ni Madamu Fella. Icyo gihe Simba (Diamond) ntabwo yari mu gihugu. Naramuhamagaye, ambaza niba nari mfite amafaranga, arambwira ngo mbwire Makame yoherereze umugore wa Fella miliyoni eshanu. 

Ibyo byabaye ku munsi wa mbere mbere y’uko bamujyana ku bitaro bya TMJ no mu Buhinde.”

Ibi byavuzwe na Mama Dangote bitandukanye n’ibihuha byakwirakwiriye kuri murandasi byemeza ko Diamond atigeze yita kuri Mkubwa Fella cyangwa ngo amushime ku byo yamufashije mu rugendo rwe rwo kuba icyamamare.h

Mama Dangote yagaragaje ko abantu bakwiye kumenya gushimira no kwemera ibikorwa byiza by’abandi, aho yashimangiye ko Diamond yakoze ibishobokah byose kugira ngo afashe Mkubwa Fella mu bihe bikomeye yari arimo.

Iyi mvugo yashimangiwe n’abakurikiranira hafi ibya Diamond Platnumz, bavuga ko kenshi ibivugwa ku mbuga nkoranyambaga bitaba bihuje n’ukuri, ahubwo bigamije gusebya no guteza urujijo.

Iyi nkuru ije yibutsa abantu ko ukuri gukwiye gushyirwa imbere y’ibihuha, ndetse ko gushimira no guha agaciro uwitangiye undi ari inkingi ikomeye mu mibanire ya muntu n’abandi.

Mama Dangote yasubije abashija Diamond Platnumz gutererarana Mkubwa Fella