Lydia Jazmine yahishuye amarorerwa yakorewe n'abategura ibitaramo

Lydia Jazmine yahishuye amarorerwa yakorewe n'abategura ibitaramo

 Mar 1, 2024 - 11:44

Umuhanzikazi wo mu gihugu cya Uganda Lydia Jazmine, yatangaje ingorane yagiye ahura nazo ziturutse ku bantu bategura ibitaramo nko kumwaka amafoto yambaye ubusa, aho kenshi bashakaga kumwishimishirizaho.

Umugandekazi wahiriwe mu muziki Lydia Nabawanuka uzwi nka Lydia Jazmine, yavuze ingorane yagiye ahura nazo mu myaka yashize ubwo yabaga ashaka gukora igitaramo, ariko yahura n'ababitegura bagashaka guheraho babona n'ibindi bitari mu masezerano bumvikanye.

Mu kiganiro yagiranye CBS FM, yatangaje ko mbere y'uko ahura n'umutegurira ibitaramo kuri ubu Hajj Yasin, yahuraga n'abandi bakamusaba ibintu bidasobanutse kandi biteye urujijo. Uyu muhanzikazi, yagaragaje ingorane abahanzi bahura nazo ziturutse kuri aba bategura ibitaramo.

Lydia Jazmine aravuga ko abategura ibitaramo bashakaga kumwishimishirizaho

Ati:''Umwe muri bo yaje kundeba numva ndishimye kuko naringiye kubona umuntu uzajya amfasha. Ariko mu buryo butunguranye, yatangiye kunyoherereza ubutumwa bugufi budasanzwe kandi bupfuye mu gicuku.

"Yansabye kumuha amafoto adasanzwe, kandi akaba ari yo kondisiyo yo kugira ngo azantegurire igitaramo. Naramubajije nti gute yaba ari yo kondisiyo yo kugira ngo untegurire igitaramo?"

Lydia Jazmine yasabwe kohereza amafoto adasanzwe uwari kumutegurira igitaramo kugira ngo bakomezanye

Yunzemo ko hari undi nawe wamuteguriye igitaramo muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, ategura ibintu byose bishoboka birimo impapuro z'inzira n'ibindi, ariko azamura ibiciro ku buryo abafana batari kubyigondera, biramucanga cyane nabwo abura icyo akora.

Icyakora, yagaragaje ko kuri ubu uwo bari kumwe Yasin ari umuntu mwiza atigeze abona, kuko ngo ibintu byose abikora kinyamwuga. Hagati aho, Jazmine yatangazaga ibyo byose, mu gihe kuri uyu munsi afite igitaramo kuri Hotel Africana i Kampala. Tike ya make ni ibihumbi 20 by'amashiringi, ibihumbi 50 muri VIP ndetse na miliyoni eshatu ku meza.

Lydia Jazmine afite igitaramo kuri uyu wa 01 Werurwe 2024