Lydia Jazmine ushinjwa gusenyera Eddy Kenzo, yahishuye iby'urukundo rwe

Lydia Jazmine ushinjwa gusenyera Eddy Kenzo, yahishuye iby'urukundo rwe

 Feb 11, 2024 - 09:53

Umuhanzi Lydia Jazmine utungwa intoki mu kuba yaragize uruhare mu gutandukanya Eddy Kenzo n'umugore we, yatangaje ko nta mukunzi afite, ndetse avuga n'impamvu ntawe uzamenya umusore umutereta.

Lydia Jazmine umuhanzikazi wo mu gihugu cya Uganda, yatunguye abakunzi be avuga ko kuri ubu nta musore afite bari mu rukundo, nk'uko abantu babitekerezaga. Ibi bikaba byatunguye abakunzi b'umuziki muri iki gihugu, dore ko bamushyira mu bahanzi bafite ikimero nk'uko ibinyamakuru by'i Kampala bibyandika.

Mu kiganiro Jazmine yagiranye na Televisiyo "Sanyuka TV," yahamije ko kuri ubu ategereje ko yabona umusore bajya mu rukundo. Nubwo avuga ko nta mukunzi afite, ariko aremeza ko ameze neza kandi ko anyuzwe n'ubuzima. 

Lydia Jazmine aremeza ko nta mukunzi afite

Uyu muhanzi wakunze kuvugwa mu rukundo n'abasitari batandukanye mu muziki wa Uganda barimo Fik Fameica, yatangaje ko nubwo yaba afite umukunzi, ariko atamuvuga mu bitangazamakuru, kuko ngo ari byo byatuma atekana mu mu bitekerezo ndetse akumva afite n'amaharo muri we.

Kuri Jazmine, avuga ko abantu bamenya umusore bari mu rukundo mu gihe baba bitegura kwambikana impeta, naho ubundi ngo agomba kuguma ari ibanga, kuko ari byo bituma anamukunda cyane.

Hagati aho, uyu mwari akaba yarakunze gutungwa intoki ko yagize uruhare mu itandukana rya Eddy Kenzo n'umugore we Rema Namakula mu myaka itandatu ishize, kuko ngo yaryamanaga na Kenzo.

Icyakora, yakomeje kubihakana, ndetse aheruka no kwemeza ko we na Rema babanye neza, ahubwo abavuga ibyo baba bagamije kubashwanisha.

Lydia Jazmine aravuga ko adashobora gutangaza umukunzi we mu ruhame batari bambikana impeta