Nyuma yuko LeBron James n’umuhungu we Bronny James basinyiye ikipe ya Lakers muri, LeBron yavuze ko umuhungu atagomba ku mwita se igihe bari mu kibuga bakina.
Nk’uko Tmz ibitangaza ngo LeBron yabajijwe uko azabyitwaramo umuhungu we naramuka akeneye ku muhamagara barimo bakina, maze asubiza ko atamwemerera kumwita se kandi bari mu kazi.
“Oya, ntashobora kunyita papa mu kazi. Mugihe tumaze kuva mu kibuga, mbese turi hanze ya stade, nibwo nzajya mba ndi se, wenda dutwaye imodoka dutashye ashobora kunyita papa ariko turi mu kibuga agomba kunyita LeBron cyangwa Bron nk’uko abandi dukinana banyita.
Yakomeje avuga ko kandi uyu muhungu we w’imyaka 19 y’amavuko ashobora kumwita ‘G.O.A.T’ niba ntacyo bimutwaye.
Umuhungu wa LeBron James yasinyiye Lakers mu ntangiriro za Kamena, maze aba yisanze mu ikipe imwe na se.