Ku munsi w'abakundana uyu mwaka, indirimbo z'agahinda ziganje mu zumviswe

Ku munsi w'abakundana uyu mwaka, indirimbo z'agahinda ziganje mu zumviswe

 Feb 14, 2025 - 22:15

Igihe cya Valentine gikunze guherekezwa n’indirimbo zurukundo n’amarangamutima ku isi yose, ariko umwaka wa 2025 wabaye utandukanye muri Afrika kuko byagaragaye ko humviswe indirimbo ‘Indirimbo z’ababajwe mu rukund” (heartbreak song).

Nk’uko imibare ya Spotify ibigaragaza, indirimbo z’ababajwe mu rukundo zumvuswe cyane, muri Nigeria ku kigero cya 626%, Ghana 226%, Uganda 206%, Kenya 189%, na Tanzania 132%.

Ariko, na none uru rutonde rugaragaza ko abagabo ari bo bumvise izi ndirimbo ku kigero cyo hejuru. Aho abagabo bangana na 52 ku ijana naho abagore bakaba 46%, bivuze ko iki cyemezo kibusana n’igitekerezo kivuga ko abagore bonyine ari bo bashakira ihumure binyuze mu ndirimbo ziteye agahinda.

Spotify data yerekana kandi ko indirimbo zibabaza umutima zunguka umubare munini wabazitega amatwi hagati ya saa yine na saa sita z’ijoro, igihe gihuza neza n’abagenzi bataha bava ku kazi no kuruhuka n’imugoroba.

Byongeye kandi, nyuma y’iki gitabo, abahanga bavuga ko umuziki ariwo muti w’abafite ububabare bw’urukundo, aho abantu benshi bakunda kumva izi ndirimbo kugira ngo bakire ibikomere kandi borohereze ububabare batewe.