Kizz Daniel ari kubyina intsinzi y'umugore we unengwa byinshi

Kizz Daniel ari kubyina intsinzi y'umugore we unengwa byinshi

 Apr 3, 2024 - 17:40

Umuhanzi Kizz Daniel ari kwishimira ko umugore we amaze kubona amasezerano arenze abiri azamuhesha akayabo, nubwo uyu mugore we anegwa uburanga budashamaje n'ibindi byinshi.

Icyamamare mu muziki wa Nigeria no mu Isi muri rusange Daniel Oluwatobiloba Anidugbe amazina nyakuri ya Kizz Daniel, ari mu byishimo bisendereye nyuma y'uko umugore we madamu Mjay Anidugbe abonye amasezerano ashyushye yo kwamamariza uruganda rwa tefene za Tecno.

Mjay Anidugbe, ntabwo ari aya masezerano y'akazi ya mbere abonye gusa muri iyi minsi mike ishize, dore ko yaherukaga no gusinyana amasezerano na kompanyi yo muri Nigeria ya 'Mikano motors'. Aya masezerano yose, niyo yatumye Kizz Daniel ataraka ajya mu bicu ashimagiza umugore we.

Umuririmbyi wa "Buga" akimara kubona akayabo kagiye kwinjira mu rugo rwe nubwo atatangaje ayo bazajya bahabwa, yahise anyarukira ku mbuga nkoranyambaga ze ashimagiza umugore we avuga ko azamukunda akaramata, ndetse ashimangira ko ari umugore urenze cyane.

Icyakora rero, nubwo Kizz Daniel akomeje guterwa ishema n'umugore we, ariko abakunzi be ntabwo bakunda uyu mugore kuko bavuga ko atari mwiza na mba ku isura, yewe ko batanabera.

Icyakora, umukozi wa Davido Israel DMW aheruka guhumuriza uyu muhanzi amubwira ko umugore mwiza atagaragarira ku isura, ahubwo ko agaragarira mu rugo, bityo ko yakwima amatwi ibivugwa ku mutambukanyi we.

Kizz Daniel akomeje kwishimira ibyo umugore we ari kugeraho