Uwahoze ari umugore wa Kanye West, Kim Kardashian, aravugwaho kwigana imyambarire ya mukeba we BiancaCensori.
Ibyo birego bije nyuma yuko Kim ashyize ifoto ye ku rubuga rwe rwa Instagram yambaye umwenda ugaragaza bimwe mu bice bye by'umubiri bisa neza neza n’uko Bianca yambara.
Kim Kardashian aravugwaho kwigana mukeba we Bianca Censori ku bijyanye no kwiyambika ubusa
Iyo foto yakuruye impaka kuri interineti aho abafana bibasiye uyu munyamideri babinyujije muri comment bamwita 'Kim Censori', benshi bakavuga ko yigana Bianca mugihe abandi bakomeza bavuga ko abikora kubera gushuka uwahoze ari ex- umukunzi Kanye West, babisanisha no kuba yaba yifuza ko basubirana.